Guverinoma y’u Rwanda ku wa 30 Nyakanga 2022, yungutse Minisiteri nshya Ishinzwe Ishoramari rya Leta nk’igiye gukurikirana, kugenzura no gufasha mu kubyaza umusaruro ishoramari rya leta.
Ni minisiteri yaje yuzuza minisiteri 22 igihugu kimaze kugira aho yiyongera ku zirimo Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu n’iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu zaherukaga gushyirwaho mu bihe bya vuba. Yahawe Rwigamba Sando Eric ngo ayiyobore.
Minisitiri Rwigamba afite uburambe mu rwego rw’ubukungu, imari, igenamigambi no gusesengura imishinga kuko abimazemo imyaka irenga 12.
Yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe urwego rw’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri Access to Finance Rwanda.